Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yasuye ikigo Nderabuzima cya Bushoka n’Ibitaro by’Akarere bya Nemba
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry'Ubuvuzi, kuri uyu wa Kane tariki 10/09/2026, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuzima Dr Yvan BUTERA yasuye Ikigo Nderabuzima cya Bushoka n'Ibitaro by'Akarere bya Nemba.
Uru ruzinduko rw'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima rwari rugamije kureba uburyo serivisi zinyuranye z'ikoranabuhanga zikoreshwa mu buvuzi kuva ku mujyanama w'ubuzima kugera ku rwego rw'Ibitaro by'Akarere bya Nemba ndetse n'imbogamizi zirimo zikeneye ubuvugizi.

Mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Nturo yasuye Umujyanama w’Ubuzima witwa MUJAWIMANA Cesarie, harebwa uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga no gukurikirana serivisi z'ubuzima ku rwego rw'umudugudu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Yvan BUTERA yashimiye abajyanama b’ubuzima akazi bakora umunsi ku munsi kandi abizeza ko bazakomeza kubafasha kugira ngo inshingano bakora zikomeze zigende neza. Yibukije abajyanama b’ubuzima kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kandi bagakangurira abaturage kubireka.

Mu Bitaro by’Akarere bya Nemba yasuye serivisi zinyuranye areba imitangire myiza ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.Yashimiye Ibitaro bya by’Akarere bya Nemba ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya Telemedeine ryifashisha ubwenge buhangano ”AI” mu kuvura ababyeyi batwite no kubaha serivisi zinoze.

Mu biganiro yagiranye n’abaturage muri Santere ya Gakenke, Dr. Yvan Butera, yabashishikarije kwirinda kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kubera ingaruka mbi bigira ku buzima bw’abaturage.
Abaturage kandi bashishikarijwe kwitabira serivisi z’ubuzima no kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine, Abayobozi bakuru b'Ibitaro by'Akarere bya Nemba, Gatonde na Ruli, Inzego z'Umutekano mu Karere ka Gakenke, Abakozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima n’abakozi b'Ibitaro bya Nemba.
Gikwerere Patrick