MU BITARO BYA NEMBA HAFUNGUWE CHAPELLE

None tariki ya 12 Ukwakira 2022 mu bitaro bya Nemba hafunguwe chapelle , ni igikorwa cyayobowe na nyiricyubahiiro musenyeri  umushumba mukuru wa dioscese ya ruhengeri Vincent HAROLIMANA. 

Nyiricyubahiro umushumba wa diyosezi ya ruhengeri afungura  chapelle kumugaragaro

Muri uyu muhango habaye igikorwa cyo guhesha  umugisha iyi chapelle aho nyir’icyubahiro umushumba wa diyosezi ya ruhengeri yashyize amazi y’umugisha muri iki cyumba ndetse hashyirwamo ibikoresho nkenerwa mu isengesho murwego rwo gufasha abakozi n’abagana ibitaro kwiragiza imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri uyu muhango kandi hatuwe igitambo cy’ukarisitiya  cyayobowe n’ umushumba mukuru wa diyosezi ya ruhengeri ,hakaba hakozwe ibikorwa byo guhesha  umugisha icyo cyumba aho  abitabiriye misa bahawe ubutumwa bwo kubana nk'abavandimwe no kwakira neza buri wese uje agana ibitaro bya Nemba

hatuwe igitambo cy'ukarisitiya