KAMINUZA NKURU YA UNIVERSIDAD MIGUEL HERNÁNDEZ DE ELCHE YASUYE IBITARO BYA NEMBA
None kuwa 12 ukakira 2022 abagize kaminuza nkuru ya Universidad Miguel Hernández de Elche basuye ibitaro bya nemba murwego rwo gushimangira umubano bafitanye n’ibitaro bya Nemba .
Abashyitsi basuye ibitaro bya nemba bayobowe n’umuyobozi w’iyi kaminuza Juan Jose Ruiz Martinez ndetse na Dr Mariano Perez Arroyo. Aho bahawe ikaze n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya nemba Dr HABIMANA Jean Baptiste ndetse anavuga ku mateka y’ibitaro bya Nemba.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nemba aha ikaze abashyitsi
Uyu musi kandi hamuritswe ibikorwa byakozwe mu bitaro bya Nemba kubufatanye n’iyi Kaminuza aho umuyobozi w’ibitaro bya Nemba Dr HABIMANA Jean Baptiste afatanyije na Dr Mariano perez Arroyo bagaragarije abari aho ibyo bikorwa banashimira iyi kaminuza.
Umuyobozi mukuru wa kaminuza ya Universidad Miguel Hernández de Elche Juan Jose Ruiz Martinez
Dr mariano Perez Arroyo yafashe ijambo yereka abakozi b’ibitaro bya Nemba ndetse n’abayobozi b’akarere ka gakenke abakozi ba kaminuza.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nemba Dr HABIMANA Jean Baptiste afatanyije na Dr Mariano perez Arroyo bagaragaje ibikorwa byakozwe.
Muri uyu muhango kandi hafunguwe kumugaragaro icyumba cyita ku barwayi barembye(soins intensif) cyavuguruwe kubufatanye n’iyi kaminuza Universidad Miguel Hernández de Elchehasuwe ibikoresho byashyizwemo mu rwego rwo gutanga ubuvuzi bugezweho bujyanye n'igihe.
Nyiricyubahiro umushumba wa diyosezi ya ruhengeri n’umuyobozi mukuru wa kaminuza ya Universidad miguel Hernández de Elche Juan Jose Ruiz Martinez bafungura iki cyumba kumugaragaro .
Abayobozi ba kaminuza ndetse n’abashyitsi bitabiriye uyu muhango basuye icyo cyumba .
Muri iki gikorwa kandi abakozi n’abayobozi b’iyi kaminuza Universidad Miguel Hernández de Elche bafunguye icyumba gishya cy’ikoranabuhanga (sale de formation ) cyubatswe kubufatanye n’iyi kaminuza
Icyumba gishya cy’ikoranabuhanga (salle de formation)
Muri iki gikorwa aba bagira neza kandi batanze inkunga(check) ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’urwanda (4,000,000 Rwf) mu rwego rwo gufasha imiryango y’abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante)
Kaminuza nkuru Universidad Miguel Hernández de Elche yashyikirije iyi nkunga iyi miryango.
Muri iki gikorwa umuyobozi mukuru w’akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yashimangiye anashimira ubufatanye akarere ka Gakenke gafitanye n’iyi kaminuza abizeza gukomeza umubano n'ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi muri ako karere.
Nyuma y’uyu muhanga habayeho gahunda yo gusinya amasezerano mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano ndetse n’ubufatanye hagati ya Diyosezi Ya ruhengeri na kaminuza nkuru Universidad Miguel Hernández de Elche byayobowe na Nyir’icyubahiro umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri Vincent HAROLIMANA na Juan Jose Ruiz Martinez.
Nyir’icyubahiro umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri Vincent HAROLIMANA na Juan Jose Ruiz Martinez nibo bayoboye uwo muhango.