ABAKOZI B’IBITARO BYA NEMBA BAHAWE AMAHUGURWA HAGAMIJWE GUKUMIRA NO GUHANGANA N’INKONGI Y’UMURIRO
None kuwa 18,mutarama 2023 ishami rya polisi y’urwanda rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi y’umuriro n’ubundi butabazi (fire brigade and rescue) basuye ibitaro bya nemba bibutsa abakozi bose bakorera muri ibyo bitaro kubijyanye no gukumira ibiza bituruka ku nkongi y’umuriro
aya mahugurwa yabimburiwe no gutanga ikiganiro ku kijyanye n’ibitera inkongi y’umuriro ndetse abakozi bigishwa uburyo bikumirwa aho abakozi bigishijwe kubitera inkongi y’umuriro biitandukanye ndetse n’uburyo bwo guhangana n’inkongi y'umuriro ndetse no gukora ubutabazi bwihuse igihe ibayeho.
CIP Jonas RIZINDE
Umuyobozi mukuru mubijyanye no kurwanya no gukumira inkongi y’umuriro n’ubundi butabazi (fire brigade and rescue) agaragaza uburyo bwo guhangana n’inkongi y’umuriro
Dr Munyaruguru faustin
Umuyobozi w'ishami ry'ubuvuzi mu bitaro bya nemba (clinical director) nawe yatanze urugero agaragaza uko bikorwa
Abakozi batandukanye b’ibitaro bya Nemba bakora umwitozo wo guhangana n’inkongi y’umuriro
Nyuma y’aya mahugurwa abakozi batandukanye bahagarariye ibitaro bya Nemba nbarangajwe imbere n'umuyobozi mukuru w'ishami ry'ubuvuzi ndetse n'intumwa za polisi y'urwanda ishami rishinzwe gukumira inkongi y'umuriro n'ubundi butabazi bafashe ifoto y’urwibutso ishimangira ubufatanye bwa polisi y’urwanda n’ibitaro ya Nemba.

Ifoto y'urwibutso
Iki gikorwa kandi cyabaye mu rwego rwo kwitegura neza igenzwa ku mikorere riteganyijwe guhera kuwa 23 mutarama 2023 (Hospital accreditation ).