Abarwayi bivuza indwara y’amenyo bakomeje gushima serivizi bahabwa mu bitaro bya Nemba

Mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza mu Bitaro by’Akarere ka Gakenke bya Nemba, abagana ibi bitaro bakomeje gushima serivisi bahabwa zijyanye no kuvurwa amenyo aho abaganga bifashisha ibikoresho bigezweho.

Niyonsaba Odette, umwe mu baje kwivuza indwara y’amenyo mu Bitaro bya Nemba avuga ko yivurije mu bavuzi ba Kinyarwanda bamuvura iryinyo arabyimbirwa bimusaba ko ajya kwivuza muri ibi bitaro ati “ Kuva icyo gihe sindasubirayo”. Yakomeje avuga ko mu Bitaro bya Nemba ahivurije inshuro ebyiri bamukura amenyo neza.

Munyakazi Florien, na we avuga ko yarwaye iryinyo ibyumweru bibiri, ndetse uburibwe bukomeza kwiyongera nyuma afata icyemezo cyo kujya ku Kigo Nderabuzima bamufasha kumuha trasiferi imuzana mu Bitaro bya Nemba kuryivuza, ati “Turashima Leta y’Ubumwe yashize ibikoresho by’ikoranabuhanga muri ibi Bitaro mu buryo bakura iryinyo ntumenye ko barikuye”.

Yakomeje anenga abajya kwivuza mu buryo bwa gakondo ( magendu) aho avuga ko bashobora guhurirayo n’ibibazo nko kwandura indwara zitandukanye.

Abaganga bavura amenyo mu Bitaro bya Nemba, batewe impungenge n’abaturage bajya kwivuza magendu bakajya kwa muganga bamaze guhura n’ingaruka zo kwangirika kw’amanyo ndetse no kwandura indwara bityo bakaba babasaba kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bahuye n’ubwo burwayi.

Dr Maniraguha Jean Claude avuga ko abivuza magendu baza bataka ko bakuwe amenyo muri magendu, babyimbiwe, bakagira ububabare bukabije ariko nk’uko bafite ikipe ihagije y’abaganga bavura amenyo basobanurira abarwayi mbere y’icyo bakora cyose kutivuriza muri magendu, ati “ Kwivuza mu buryo bwa gakondo bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, bityo igihe umurwayi afashwe n’iryinyo ni byiza kwihutira kujya kwa muganga agahabwa ubufasha”.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nemba, Dr Mbonyintwari Donatien avuga ko hari abo bogereza amenyo, abo bakura amenyo, n’abo bahomera amenyo kugira ngo bakomeze kubaho batekanye. Yakomeje avuga ko hari igihe babyitiranya bakumva ko kuza kwa muganga ari ugukura amenyo ariko ntabwo ariko biri. 

Ati “  Hari abo basanga bakeneye imiti, gukomeza kujya muri magendu ntabwo ari byiza kuko bashobora gukoresha ibyuma byabatera indwara zitandukanye harimo nka SIDA cyangwa hepatite”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwamahoro Therese, avuga ko bakomeje guhangana n’ikibazo cy’abaturage bajya kwivuriza ahatemewe ndetse bishobora no gushyira ubuzima bw’umuturage mu kaga, ati” Icyo twasaba abaturage nuko bagana kwa muganga bakivuza amenyo, banazirikana  isuku ya yo”.

Yakomeje avuga ko mbere yuko abaturage batekereza ko amenyo arwaye bagomba kubanza kwita ku  isuku yo mukanwa kuko byabarinda kurwara indwara yo mu kanwa.

Ibitaro by’Akarere bya Nemba ni bimwe mu bitaro bitatu biri mu Karere ka Gakenke, byatashywe kuwa 04 Nyakanga 1974 nka kimwe mu bikorwa bya Kiliziya byo gufasha abantu bababaye, cyane cyane abatishoboye. Ibi Bitaro byubatswe, muri Paruwasi Bikira Mariya Umwamikazi w’Ububabare Burindwi, bikaba byarashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Kiliziya Gaturika Diyoseze ya Ruhengeri, Diyoseze ya Pamplona yo mu Ntara ya Navarra mu Gihugu cya Hispaniya hamwe na Medicus Mundi Navarra.