ABAKOZI B’IBITARO BYA NEMBA BIBUKIJWE GUTANGA SERVICE ZUJUJE UBUZIRANENGE (accreditation).

None Kuwa 27, nzeri 2022 abakozi b’ibitaro bya nemba batangiye amahugurwa ajyanye no kurebera hamwe uko banoza imikorere muri service y’ubuvuzi batanga
Aya mahugurwa yatangijwe kumugaragaro n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nemba yibutsa abakozi bose ko bagomba kunoza servisi batanga ndetse bakaba babyumva kimwe bigendanye n’amahame yashyizweho na minisiteri y’ubuzima (Minisante).

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nemba Dr HABIMANA Jean Baptiste yafunguye aya mahugurwa kumugaragaro
Ni muri urwo rwego hatangijwe amahugurwa ajyanye nicyo gikorwa hagamijwe kwibutswa no gushimangira iyo ndangagaciro kandi abakozi bose bakakigiraho imyumvire imwe mu rwego rwo kwitegura igikorwa ngaruka mwaka cyahariwe gusuzuma inozamikorere mu bigo by’ubuvuzi. (accreditation)
Abakozi b’ibitaro bya Nemba bitabiriye aya mahugurwa .
Nyuma y’aya mahugurwa abakozi b’ibitaro bya Nemba bose biyemeje ko bagiye gutanga umusanzu wo gushyira mubikorwa ibyo bigishijwe kandi bagira uruhare mukuzamura ireme rya service batanga (accreditation) mu rwego rwo gushimangira amahame n’amabwirizwa yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima inozamikorere mukazi kabo ka buri munsi.
Iki gikorwa kandi kikaba cyarateguwe murwego rwo kuzamura urwego ibitaro bya Nemba byeshejemo imihigo mu gushyira mu bikorwa aya mahame nyuma y’igenzwa kumikorere riherutse gukorwa mu mwaka wa 2021-2022